Indirimbo ya 34 mu GUHIMBAZA

1
Ni mbon’ amahoro yomboka nk’ uruzi,
Naho naba mfit’ ishavu,
Uko mba kose, njya nkunda kuvuga Nti:
Nguwe neza mu mutima.
Gusubiramo
Ni neza ndatuje;
Ko nguwe neza mu mutima.
2
Satani n’antera, Nkagira n’ibyago,
Nkomezwa no kwiringira,
Kuko Kristo yabonye ko nd’ intebyi;
Ni yo kumvir’ amaraso ye.
3
Nshima cyane kuko mbabariw’ ibyaha,
Nta na kimwe cyasigaye;
Byabambanywe na we ku musaraba;
Mutima wanjye shim’ Umwami.
4
Mwami tebuts’ umuns’ uzagarukamo,
Ubw’ ibicu bizarundwa,
Impand’ ivuzwe, Umwam’ amanuke Nti:
Nguwe neza mu mutima.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 34 mu Guhimbaza