1
Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka,
Mfaf ikiganza maze nkumve bugufi,
N’ ubw’ amahwa yampanda, Ngukurikire,
Nyobor’ ah’ ushaka, Mukiza wanjye.
S : Nzagukurikira hose,
Mukiza wanjye, Ngukurikire,
Nzagukurikira Mukiza unyobore.
A,T. na B. : Nzagukuriki … , … gukurikira hose,
Mukiza wanjye, Ngukurikire,
Nzagukuriki … , … rikira unyobore,
… za unyobore, nyobora.
2
Mukiza wanjye, Nyobor’ ah’ ushaka,
Ukomez’ undinde unampumurize,
N’ ubw’ umwijima wab’ umbudits’ imbere,
Ntabwo nzatiny’ unyoboye Mukiza.
3
Njyan’ ah’ ushaka Mwam’ icyo ngusaba,
Nyuza mu nzira ntoya ne guteshuka,
Nubwo Satan’ anyoshya anyongorera,
Mfasha njye nsubiza bwangu mpakana.