Indirimbo ya 36 mu GUHIMBAZA
1
Ni wowe nizeye,
Ntama y’i Kalwari,
We Mukiza!
Ngusab’ unyumvire,
Nkiz’ ibicumuro,
Mperey’ ubu Mwami,
Nkuyoboke.
2
Nyuzuz’ imbabazi,
Ngir’ inama nziza,
Nter’ umwete;
Kuko wamfiriye,
Nkwerek’ urukundo,
Rudatuba rwaka,
Nk’ umuriro.
3
Ni ngotwa n’ibyaha,
Nkagira n’ishavu,
Unyobore.
Nkura mu mwijima,
Nsembahw amaganya,
Kandi ntundekere,
Kure yawe.