Indirimbo ya 42 mu GUHIMBAZA
1
Iyo turi kumwe n’inshuti, Nta kitubabaza.
Arikw iyo dutandukanye, Tugir’ agahinda.
Gusubiramo
Mw ijuru ntituzatana, Tuzahahorana.
Mur’ iyo si y’ amahoro, Ntabwo tuzatana.
2
Iyo twibuts’ inshuti zacu, Turishima cyane.
Ni tumar’ imirimo yacu, Tuzaban’ iteka.
3
Ntabwo tuzasezeranaho, Tugeze mw ijuru;
Tuzahahoran’ ibyishimo, Turirimb’ iteka.