Indirimbo ya 43 mu GUHIMBAZA
1
Gupfa twiringiye Yesu, Ku bera n’ugusinzira.
Nta wukangurwamw arira, Ntaw’ umwanz’ ashukirayo.
2
Gusinzira muri Yesu, N’ uburuhukiro bwiza,
N’ amahirwe y’ abizeye, Ko bazahabw’ ubugingo.
3
Gusinzira muri Yesu, No gukangurwamo na we,
N’ imbaraga y’ Umukiza; Ntabw’ izabuzwa n’ ibyago.
4
Gusinzira muri Yesu, Kuzurwa n’ ijwi ry’ impanda.
Maz’ ibituro bivemo, Abera bose barame.