Indirimbo ya 45 mu GUHIMBAZA

1
Umpe Bibiliyakukw ari y’ innezeza,
Uyinyoboresh’ iteka Mwami.
Nta kibasha kuzimy’ umucyo wayo,
Ko Yesu yaje kuyitwumvisha.
Gusubiramo
Umpe Bibiliyakukw ari y’ innezeza,
Nyoborwe na yo mu nzira ntoya.
Amategeko yawe ni yo meza,
Agaragaz’ inzira y’ ukuri.
2
Umpe Bibiliya mu kababaro kanjye,
Igihe mpigwa n ibyaha byanjye.
Umpe n’amagambo Yesu yavuze,
Kukw ari yo mez’ ampumuriza.
3
Umpe Bibiliya ngw immurikir’iteka;
Kand’ indind’ imitego yo hasi;
Ni yo rumuri rwaka mu mwijima,
Runyerek’ inzira y’amahoro.
4
Umpe Bibiliya ngw imbwir’ iby’ ubugingo,
Kand’udukomerez’ uwo mucyo.
Ngo tumeny’ inzir’ igana mw ijuru,
Unyerek’ ubwiza bwawe Data.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 45 mu Guhimbaza