Indirimbo ya 48 mu GUHIMBAZA

1
Tuzishim’ imirim’ ishize, Abasarurir’ Imana,
Bashohoj’ umusaruro, i Yerusalemu nshya.
Gusubiramo
Ishimwe hazabahw ishimwe, Ntabw’ ishimwe rizahashira,
Umunsi w’ ishimw’ uri hafi, Duteranir’ iwacu.
2
Tuzishima no kuririmba, Tuzajya dushima Kristo.
Tuzamuhimbariza rwos’i Yerusalemu nshya.
3
Tuzahishimira by’ ukuri, Tuzaba mu mazu yera;
Yesu yaduteguriye, i Yerusalemu nshya.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 48 mu Guhimbaza