Indirimbo ya 50 mu GUHIMBAZA

1
Har’ igihugu cyiza cyane,
Twasezeraniwe n’ Imana;
Tugitegereze twizera,
Ko Dat’ akitubonereza.
Gusubiramo
Aheza mw ijuru, Tuzahurirayo bagenzi.
Aheza mw ijuru, Tuzahurirayo bagenzi.
2
Tuzaririmbira mw ijuru,
Indirimbo z’ abanyahirwe.
Ntituzongera kubabara,
Tuzaba dushiz’ agahinda.
3
Tuzasingiza Data cyane,
Ku mbabazi yatugiriye,
No ku buntu bw’ urukundo rwe,
N’ umugisha yatwungukiye.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 50 mu Guhimbaza