Indirimbo ya 51 mu GUHIMBAZA
1
Tubatirishe Umwuka Wera,
Mukiza twegere, duh’ urukundo.
Gusubiramo
Ubu Mwami Yesu turakwinginga,
Tubatirish’ Umwuka, duh’ urukundo.
2
Turatakamba, twazize byinshi,
Udukiz’ utweze, twishwe n’ ibyaha.
3
Mwuka wera we, tumanukire!
Duhire rwos’ ubu, duh’ imbabazi.
4
Ngir’ ijwi ryiza, ryavuze riti:
Ur’ Umwana wanjye, ni wowe nkunda.
Gusubiramo
Turagusingiza. turakuramya
Turaguhimbaz’ ubu, Mwami amina.