Indirimbo ya 53 mu GUHIMBAZA
1
Mwuka Wera muyobozi,
Ube hafi y’ abakristo!
Mfat’ ukuboko nyobora,
Nd’ umugenzi ku gahinga.
Abananiwe bishima,
Ubwo bumv’ ijwi ryiza,
Ribabwira: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu’
2
Ntuduhemukir’ iteka,
Ntabwo wanga kudufasha.
Dukomeze tukwizera,
Dukabakabe hijimye.
Amakuba n’aboneka,
Imitima n’ikuka,
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu!
3
Tumaz’ imirimo yacu,
Dutegereze gukizwa
Dusigarany’ iby’ ijuru,
Twibaze ko twanditsweyo.
Twikingir’ ibidutera,
No kwiringira Yesu.
Ijwi riti: Bagenzi mwe,
Nimuze mbagez’ iwanyu!
Uri kuririmba: Indirimbo ya 53 mu Guhimbaza