Indirimbo ya 60 mu GUHIMBAZA

1
Yes’ utunezeza twese.
Soko y’ubuging’ur’umucyo w’ abantu;
Ibyishimo byose byo hasi,
Tubicitseho tugukurikire.
2
Mutsima w’ ubugingo we!
Dushaka guhazwa naw’ iteka ryose.
Soko nziz’ idakam’ iteka!
Tumar’ inyota mu mitima yacu!
3
Mu midugararo yacu,
Tukwifuz’ iteka, Mwami mwiza rwose.
Tunezerwa cyan’ umwenyuye;
N’ amahirwe yac’ ubwo duhorana.
4
Yesu bana natw’ iteka!
Duh’ amahoro twishim’ iteka ryose!
Dukiz’ ibibi bitugota!
Murika kw is’ umucyo wawe wera!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 60 mu Guhimbaza