Indirimbo ya 68 mu GUHIMBAZA

1
Naguzw’ amaraso y’ intama,
Nshunguzw’ imbabazi zayo.
Ubu nd’ umwana wayo rwose,
Nta ho ntazabyamamaza.
Gusubiramo
Nkiza, nkiza,
N’amaraso yawe Yesu.
Mboneza, mboneza!
Nd’ umwana wawe rwos’ ubu.
2
Mpimbaze Yesu wankijije,
Nta wuz’ uko nezerewe.
Ni we mucyo mwiz’ unyobora,
Ahorana nanjy’ iteka.
3
Ntabwo mpug’ Umukiza wanjye,
Njya mmutekerez’ iteka.
Ntabwo ndambirwa kumurata,
Njya nsingiz’ urukundo rwe.
4
Nzi ko nzamubonan’ ubwiza,
Nezerwa n’amateka ye.
Andinda nez’ aho njya hose,
Mutaramira ndirimba.
5
Nizeye kw ambikiy’ ikamba,
Mu rugo rwe rwo mw ijuru.
Maze tuzahoran’ iteka,
N’abamuyobotse bose.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 68 mu Guhimbaza