Indirimbo ya 69 mu GUHIMBAZA

1
Tuzaramban’ amazi yera,
Y’ isokw ibeshaho.
Ni ho Yes’ azadutegera,
N’ ihuriro ryiza.
Gusubiramo
Tuzaramban’ amazi yera,
Kuramban’ amazi yera,
Kuramban’ amazi yera,
Tuzatinda kw isoko.
2
Imirimo n’ iducogoza,
Turuhuke hato!
Ku mazi y’ urubogobogo,
Ku masoko meza.
3
Tyo nimuze mwisunge Kristo!
Abah’ imbaraga,
Kandi mumeny’ ubury’ akiza!
Munywe mwic’ inyota!



Uri kuririmba: Indirimbo ya 69 mu Guhimbaza