Indirimbo ya 71 mu GUHIMBAZA
1
Sinita ku butunzi,
Feza na zahabu.
Ndashak’ ibyo mw ijuru;
Nzajyane n’ abera.
Yesu Mukiza mbwira:
Igitabo cyawe,
Cyera cy’ ubwami bwawe,
Mbese nanditswemo?
Mbese nanditswemo
Ku mpapuro zera?
Mu gitabo cy’ ubwami,
Mbese nanditswemo?
2
Ibyaha byanjye Mwami
Birut’ umusenyi
Ngwino Mwam’ ubinkirishe
Amaraso yawe!
Wadusezeraniye,
Yukw ibyaha byacu,
Ni bisa n’ umuhemba,
Ng’ uzabyeza rwose.
3
Mu mudugudu mwiza,
N’ amazu yera de,
N’ abera bawurimo,
Barimban’ ibyera,
Nta bibi biwegera,
Byakwanduz’ ibyiza,
Ni ho hab’ amahoro.
Mbese nanditswemo?
Uri kuririmba: Indirimbo ya 71 mu Guhimbaza