Indirimbo ya 87 mu GUHIMBAZA
Audio Player
1
Data tuj ah’ uri, Ko tudafit’ undi.
Ni wow’ udukiza, Ni ko kuza.
Niba tutabana, Is’ irimw ishavu.
Uduhumurize, Data mwiza.
Gusubiramo
Data tuj’ ah’ uri, Ntutubuze.
Niw’ uzi gukiza, Twumvir’ ubu.
2
Dukiz’ ababisha, Dukize n’ ibyago ;
Dutuz’ imitima, Mu makuba.
Ntitugir’ intege, Twuzuz’ imbaraga,
Dutiz’ amaboko, ngo tuneshe.
3
Twuzuz’ imbabazi, Tur’ abawe rwose.
Tuyobor’ iteka, Twang’ ibyaha.
Tugumane Mwami: Kand’ ubwo tuzapfa,
Ntuzatwibagirwe, Tuzabane.