Indirimbo ya 88 mu GUHIMBAZA

1
Ntumpiteho Mukiza we!
Wumv’ uko nganya.
Ubw’ uge nderer’ abandi,
Nanjye ntunsige.
Gusubiramo
Yewe Mukiza!
Wumv’ uko nganya.
Ubw’ ugenderer’ abandi,
Nanjye ntunsige.
2
Njye neger’ intebe yawe,
Mpabw’ imbabazi.
Ngupfukamiye, mbabaye,
Mpa kukwizera.
3
Nta wundi nakwiringira,
Ni wowe nshaka.
Mvur’ ibikomere byanjye,
Umbabarire.
4
Ur’ isoko y’ amahoro,
Nyir’ ubugingo.
Singir’ undi niyambaza,
Keretse wowe.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 88 mu Guhimbaza