Indirimbo ya 93 mu GUHIMBAZA

1
N’ umunsi wera wo kuruhukwa, Muns’ uhiriwe w’ amahoro;
Ukiz’ intebyi n’ ufit ishavu, Mwiz’ ushimwa mu yindi yose.
Mwami mur’ uwo munsi, Bose bagusingiza,
Ngo weze, weze, weze. Kukw ari w’ uhorahw iteka.
2
N’ icyambu kibamw ituza ryinshi, Ntikibamw imidugararo.
Ni nk’ umurima w’ Iparadiso, Imigezi myiz’ inyuramo.
Usa n’ isokw ifuka, Iy’ amapfa yacanye.
Ni nkaho tubonera Igihugu cy’ isezerano.
3
N’ umunsi twongerwamw imbaraga, N’ umuns’ uduter’ urukundo.
Ni w’ utuma turek’ iby’ iyi si, Tukegukir’ ibyo mw ijuru.
Tuboner’ imbabazi, Mur’, uyu munsi mwiza.
Dushake kuruhuka, no ku rurembo rwo mw ijuru.



Uri kuririmba: Indirimbo ya 93 mu Guhimbaza