Indirimbo ya 10 mu GUSHIMISHA

1
Nshim’ Umwami wo mw ijuru,
Ntang’ ibyo mmushimisha
Nari mboshyw’ arambohora;
Nari ndway’ arankiza
Tumushime, tumushime!
Ni we mwam’ Uhoraho
2
Basogokuruza kera
bari mu mubabaro;
Abagirir’ imbabazi:
Tumuhimbariz’ ibyo
Na none tumwizigire
Kukw ar’ uko yahoze
3
Ni Data wa twese mwiza
Az’ intege nke zacu;
Nukw aturinde Satani
Duhimbaz’ imbabazi ze
Zitarangir’ iteka
4
Yemwe bamaraika beza
Nimushim’ Uwiteka
Namwe bera bo mw ijuru
Bavuye mw isi yose,
Mwese mushimane natwe
Nyirigir’ Uhoraho



Uri kuririmba: Indirimbo ya 10 mu Gushimisha