Indirimbo ya 109 mu GUSHIMISHA
1
Nyuzwe n’ ubucuti bgo mw ijuru,
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye
Ngiz’ ihirwe, mbony’ umunezero:
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye
Gusubiramo
Niseguye amaboko yawe, Yesu;
Singitinya: nisunz’ Umukiz’ ukomeye
2
Nezezwa n’ uko Yes’ anyobora:
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye
Sinkiyoberw’ inzira nyuramo:
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye
3
Umutima wanjye ntuhagaze:
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye
Ngubwa neza ndi kumwe na Yesu:
Nisunz’ Umukiz’ ukomeye