Indirimbo ya 110 mu GUSHIMISHA

1
Igituma nkunda Yesu,
Nkikumenyeshe none
N’ ukw uwo Mukiza mwiza
Yanguz’ amaraso ye
Gusubiramo
Igituma nkunda Yesu
Akandutira byose,
N’ uko yankuyehw ibyaha,
Akonyoza, nkera de!
2
Igituma nkunda Yesu
N’ urukundo yankunze,
Akankiz’ ibyaha byanjye
Byajyaga bintegeka
3
Igituma nkunda Yesu
N’ ukw ar’ Umurengezi
Ahor’ antabar’ iteka
Uk’ Umwanz’ anyoheje
4
Igituma nkunda Yesu
N’ ukw atazarorera
Kumber umukunzi mwiza,
Akamber’ umwungeri



Uri kuririmba: Indirimbo ya 110 mu Gushimisha