Indirimbo ya 115 mu GUSHIMISHA

1
Nabony’umukunzi mwiza
Yarankunze ntamuzi
Yamfatishij’ umugozi,
Arirwo rukundo rwe
Izo ngoyi ze zanteye
Kub’imbata ye rwose
Jye nd’ Uwe, na We n’ uwanjye
Kugez’ iteka ryose
2
Nabony’umukunzi mwiza
Kera yaramfiriye
Yaranguz’amp’ ubugingo,
Na We yaranyihaye
Non’ibintu mfite byose
Ntabgo Nkibigundira
Ibyo ntunze nanjy’ubwanjye
N’iby’uwo Mucunguzi!
3
Nabony’umukunzi mwiza
Byos’arabishobora
Ajy’andind’akaga Kose
Munzir’ ijya mw’ijuru
Kumuhang’amas’iteka
Bizankiz’intege nke
Nshir’ubwoba, nshir’ubute,
Nyuma, nzatabaruka !
4
Nabony’umukunzi mwiza
Ni we nyir’imbabazi
Ni We mujyanama Wanjye
Niw’undenger’iteka
Nta Kubaho nta n’urupfu,
Nta n’abadayimoni,
Nta bya none , nta bizaza
Byazantanya na Yesu !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 115 mu Gushimisha