Indirimbo ya 125 mu GUSHIMISHA

1
Ubw’ Umwami Yes’ ankunda,
Nd’ amahoro!
Kubg’ imbabazi ze nyinshi,
Nd’ amahoro!
Nuhagiwe n’ amaraso;
Nkomezwa n’ ubuntu bginshi;
Kand’ amfashe n’ ukuboko:
Nd’ amahoro!
2
Naho haz’ ibyago byinshi,
Nd’ amahoro !
Yesu n’ Umukiza wanjye:
Nd’ amahoro!
Niragij’ Imana, Data;
Nguma muri Yesu Kristo;
Nejejwe n’ Umwuka Wera:
Nd’ amahoro!
3
Byose bizambera byiza:
Nd’ amahoro!
No mu byago, nzaririmba:
Nd’ amahoro !
Naho ndiho, naho napfa,
Nzi ko nkundwa n’ Uwiteka;
Yes’ amp’ ibyo nkena byose:
Nd’ amahoro !



Uri kuririmba: Indirimbo ya 125 mu Gushimisha