Indirimbo ya 131 mu GUSHIMISHA
1
Mwumv’ imbabazi z’ Imana:
Ntabwo zarondoreka !
Mbeg’ umunyabyaha nkanjye
Koko yababarirwa?
Gusubiramo
Ndaje, Yesu . . ndakwitabye. . . ;
Uko ndi ko. . . s’ unyemere. . . !
Ndaje, Yesu. . . ndakwitabye. . . ;
Mukiz’unyakire
2
Nari kure y’ Uw’ unkunda,
Mbabaz’ umutima we,
Kuko namwimag’ ahw aba
Mu wanjye yapfiriye!
3
None Yesu, ndakwihaye,
Umbohor’ undokore
Ibi byaha binyomaho,
Non’uz’ ubinkureho !
4
Haleluya: yanduhuye !
Singishidikany’ ubu !
Ndi mu nzir’ijya mw ijuru,
Nuzuy’umunezero