Indirimbo ya 139 mu GUSHIMISHA

1
Mukiza Yesu, ntabara,
Kukw abantu babiri
Bari mu mutima wanjye,
Umw’ akund’und’agoma
Gusubiramo
Ndengera ! Ndengera !
Mwami wanjye, ndengera !
2
Umwe ni we Mwuka wawe
Unyiringiz’ijuru;
Und’ahor anyoshya nabi,
Ashaka kunshumuza
3
Mwami, sinkor’ ibyo nkunda,
Nubgo mpora mbyifuza
Ibibi byo ndabikora,
Nubg’iteka njya mbyanga
4
Murokoz’ umucyo wawe
Umurikire neza,
Ngo wa muntu mubi nanga
Atamperana rwose
5
Iyo nirwanya ntyo, Mwami,
Nta mahoro mba mfite
Ndagukunda, ndagushaka !
Mfasha, nesh’ uwo mubi!
6
Kiz’ imbata yaw’ irushywa,
Ihor’ ikuganyira;
Umpe n’ ububasha bgawe
Ngo njye nsinda Satani
7
Ndashak’ uburuhukiro
Mu bgami bgawe bgiza;
Mfasha ngo wa wundi nanga
Atambuza kujyayo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 139 mu Gushimisha