Indirimbo ya 140 mu GUSHIMISHA
1
Mwami, ndakwimitse: wime
Mu mutima wanjye,
Sinibagirweya mahwa:
Njyan’ i Gologota !
Gusubiramo
Ibyabay’i Getsemane
N’ibyo wababajwe byose,
Sinzabyibagirwe, Mwami:
Njyan’ i Gologota
2
Unyereke ya mva, Mwami,
Aho bagushyize,
Aho marayika wera
Yaray’ ataramye
3
Nje nka Mariya, Mukiza,
Kukurabukira;
Nsanz’imva y’ irimw ubusa;
Nshimy’Uwanzukiye!
4
Unkorer’ umusaraba,
Niyange, mb’uwawe;
Nsangire naw’ igikombe
Wanyoye kubganjye