Indirimbo ya 143 mu GUSHIMISHA
1
Yesu, ko wankunze, bigatum’ umfira
None nakwim’ iki ? Ndakwihay’ubu,
Umutima wanjye n’ ibyo mfite byose
Non’ ubyiharire: sinkir’uwanjye
2
Uhagaz’imbere y’ intebe y’ ubuntu,
Itek’umvugira k’Uwiteka, So
Mwam’ ujy’ unshoboza, ntwar’umusaraba
Nkwize n’ imbabazi z’ Uwanshunguye
3
Mwami, ndakwinginga: umpe gusa nawe:
Mpa kugushimisha, kand’unyigishe
Nige kugukunda;
nige kukumvira,
Nshak’ abazimiye, mbakugezeho!