Indirimbo ya 149 mu GUSHIMISHA

1
Mbeg’ urukundo rw’Imana yacu,
Nta Warondor’uko rungana !
Rusumb’ukwezi; rusumb’izuba;
Kand’ i kuzimu, rugerayo
Rwatumye Yes’aza mw’isi yacu,
Ngw’indushy’ aturuhure;
Na cya Kirara cy’inzererezi,
Rwatumye S’acyakira
Gusubiramo
Mbes’urukundo rw’Imana yacu
Rwagereranywa n’iki ?
Mw’ijuru n’isi baruririmbe,
Kugez’iteka ryose !
2
Ingoma zose zo mw isi yacu
Zijya zihita zishiraho ;
Abang’Imana, ntibayisenge,
Bazapfa bose, be Kwibukwa
Nyamar’urwo rukundo rw’Imana
Rutagir’akagero,
Urw’idukunda tw’abari mw’isi,
Ni rwo rutazashira
3
Inyanja zose zaba nka Wino,
Ijuru rikab’impapuro,
Ibyatsi nabyo bakabigira
Byos’uducumu tw’abanditsi,
Ab’isi bose bakandikaho
Iby’urukundo rwayo,
Ntibabimara ! Ntibyakwirwaho !
Hakam’ inyanj’ari yo !
4
Kand’ ukw ikunda Umwana Wayo,
Jye ni kw’inkunda, ntakwiriye
Nar’umugome, nukw’ impa Yesu,
Ngw’ambambirwe Ku Musaraba
Mubo Yacunguj’ayo maraso
Nzi yuko nanjye ndimo
Nzajya ndirimba Urwo rukundo,
Ndukwize mw isi Yose



Uri kuririmba: Indirimbo ya 149 mu Gushimisha