Indirimbo ya 155 mu GUSHIMISHA
1
Yesu, nguhagaz’ imbere,
Nibaza binyobeye
Icyakunkundishij’ utyo,
Nd’ uwatsinzwe, mpindanye
Gusubiramo
Biranyobeye, birantangaje:
Nzajya mbitangarira !
Biranyobeye, birantangaje,
Yuko wankunz’ utyo, Yesu !
2
Wasenze kubwanjy’ utya, ngo:
Ntibib’ uko jye nshaka
N’ ibyaha byanjye byakwishe,
Ntabg’ ari za nguma nsa !
3
Birya byuya by’ amaraso,
Ntangar’ iyo mbyibutse:
Ibyo byabaye kubganjye
Rya jor’ i Getsemane
4
Wishyizehw ibyaha byanjye,
Bihinduka nk’ ibyawe;
Wehoho nta cyo wakoze:
Ni jye bakujijije!
5
Wabambwe mu cyimbo cyanjye,
Ng’ unkize kurimbuka,
Ahubwo nzajye mw ijuru,
Ngushim’ ubudasiba