1
Mbgir’amagambo ya Yesu;
Mbgir’ibyo yankoreye
Ndirimbira n’ indirimbo
Irut’ izindi zose:
Ya yindi y’ abamaraika
Ba bungeri bumvise
Bat’ Uwiteka yubahwe,
Kand’ amahor’ abe mw isi
Mbgir’ amagambo ya Yesu;
Mbgir’ ibyo yankoreye
Ndirimbira n’ indirimbo
Irut’ izindi zose
2
Mbgir’iby’ iminsi yamaze
Ashukwa n’ Umwanzi we,
N’ uko Satani yatsinzwe
N’ ljambo ry’ Uwiteka
Mbgira n’ ibyiza yakoze
N’ iby’ imibabaro ye
N’ uko yahinyuwe n’ abe
N’ uko yasuzugurwaga
3
Mbgir’ iby’ urupfu rwa Yesu
N’ iby’ Umusaraba we
N’ uko yahambw’ akazuka:
Non’ ariho, ntagipfa
Mbgir’ urukundo rwe rwinshi
Rwatumy’ anshungur’atyo
Ayi we ! bintey’ agahinda:
Yes’ ibyo yambabarijwe!