Indirimbo ya 164 mu GUSHIMISHA

1
Yes’ avukir’i Betelehemu,
Bamuryamishije mu muvure:
N’umunyambabazi nyinshi cyane
:
Ng’uko yaj’ anshaka ! (x3)
N’umunyambabazi nyinshi cyane:
Nguk’uko yaj’ anshaka !
2
Yesu yanshunguriye ku Giti,
kand’ abohor’ umutima wanjye
Ntangazwa cyane n’ imbabazi ze
:
Yaziz’ ibyaha byanjye. (x3)
Ntangazwa cyane n’ imbabazi ze:
Yaziz’ ibyaha byanjye
3
Yesu ntahwema gukiz ’abantu:
Ntitugasubire mu ngeso mbi,
Ngo tuzabane na We mw’ ijuru
:
Araduhamagara, (x3)
Ngo tuzabane na We mw’ijuru:
Araduhamagara
4
Yes’ azagaruk’ atujyan’ iwe,
tugumane na We iminsi yose
Kuko yabisezeranye natwe:
Azaza ntazatinda. (x3)
kuko yabisezeranye natwe:
Azaza ntazatinda



Uri kuririmba: Indirimbo ya 164 mu Gushimisha