Indirimbo ya 174 mu GUSHIMISHA
1
Jy’ uba maso, wowe muntu wizeye:
Mu gitondo, jya wisung’ Imana,
Kuk’ Umwanzi yoshy’ abataba maso
Ngw abagushe kukw abanga
Gusubiramo
Jy’ uba maso: wicogora !
Jy’ uba maso: senga !
2
Jy’ uba maso, no ku manywa y’ ihangu,
Iby’ isi byibagij’ iby’ ijuru;
Weho, gir’ umwanya wo kwiherera,
Ng’ useng’ Umukiza wawe
3
Jy’ uba maso n’ imunsi na n’ ijoro,
Wibuk’ ibyiza by’ inshuti Yesu;
Ujy’ umushakish’ umutima wawe:
Mubgir’ ibikubabaje
4
Jy’ uba maso, hose mu gihe cyose:
Satan’ akubikiriye hose,
Ashak’ uburyo yaguseseramo,
Ngo yimur’ Umwami Yesu