Indirimbo ya 182 mu GUSHIMISHA

1
Mur’ iyo nzir’ iruhije,
Mbese, muragana he ?
Turagana mu gihugu
Iman’ itunganije
Mu bikombe n’ imisozi
Ni ho duca tujy’ i bgami,
{ Ni ho duca tujy’ i bgami:
Nshuti, muze, tujyane ! } x 2
2
Mur’ icyo gihugu gishya,
Ariko mwizey’ iki?
Izaduh’ imyenda yera
N’ amakamb’ adashira
Na ya mazi y’ ubugingo,
Tubane n’ Iman’ iteka,
{ Tubane n’ Iman’ iteka :
Nshuti, muze, tujyane ! } x 2
3
Mugend’ uko muri kose,
Nta n’ ibyago mutinya ?
Uwitek’ azaturinda,
Umwuk’ udukomeze
Uwitek’ adutabare,
Yesu, na W’ atujy’ imbere,
{ Yesu na W’ atujy’ imbere :
Nshuti, muze, tujyane ! } x 2
4
Natwe twaza, mwaturinda,
Ngo tujyan’ aho mujya ?
Nuko, tubikunze cyane,
Twishimye bhebuje
Nimuze, tutabasiga :
Yes’ aradutegereza;
{ Yes’ aradutegereza
Nshuti, muze, tujyane ! } x 2



Uri kuririmba: Indirimbo ya 182 mu Gushimisha