Indirimbo ya 190 mu GUSHIMISHA

1
Iyo turi hamwe n’ Umukiza wacu,
Atuyobor’ inzira nziza
Abamwiringira, bakamwitondaho
Ni bo banyamahoro basa
Gusubiramo
jy’ umwizera,
Kandi jy’ umwumvira !
Ng’ ujy’ unyurwa na Yesu
Mu kubaho kwawe
2
Ntihakingirizwa, nta gicu gikuba :
Byeyurwa no kuboneka kwe
Nta shavu, nta bwoba, bona n’ igishyika,
Tumwiringiye, tumwumvira
3
iy’ inzar’ iteye n’ ubukene buje,
Aduhembur’ ibihe byose
Ntabwo n’ amakuba yadukomerera,
Tumwiringiye, tumwumvira
4
Ntitwakwiyungura kugir’ ibyishimo,
Tutazinutsw’ ibyaha byose,
Kukw imbabazi ze n’ imigish’ afite
Bigir’ umwizer’ amwumvira
5
Tuzajya twishima, turi kumwe na We,
Tuzagendana na W’ iteka,
Tumugandukiye, ngw adutume hose,
Tumwiringiye, tumwumvira



Uri kuririmba: Indirimbo ya 190 mu Gushimisha