Indirimbo ya 193 mu GUSHIMISHA
1
Kor’ ugifit’ uburyo;
Jy’ ukora n’ umwete
Tangira mu gitondo;
Wirind’ ubute !
Kora n’ umucy’ ubonetse;
Menya ntucogore:
igihe kirakuze;
Kora n’ ubgira !
2
Kor’ izuba rirashe;
Ntugahweme rwose
Imirimo n’ ishira,
Uzaruhurwa
Kand’ ugifit’ imbaraga,
Meny’ ukore neza !
Komez’ uwo muhati:
Mar’ imirimo
3
Kora bugiye kwira:
Umuns’ urakuze
Wiyongeremw umwete:
Kora n’ ingoga !
Ni ku kirengareng’ ubu;
Amajwi yatuje
Mwen’ Iman’ ujy’ ukora ;
Dore, burije