Indirimbo ya 195 mu GUSHIMISHA
1
Yesu yatwis’ amatabaza ye
Yo kumurikir’ abo mu mwijima
Tubamurikishiriz’ umucyo we,
Tubamurikishiriz’ ingeso
2
Tur’ amatabaza ya Kristo,
Yifuza kureb’ uko tumurika;
Kand’ iyo tuzimy’ ababara cyane:
Noneho, bagenzi, tumurike !
3
Arashaka kw abandi bareba
Kumurika kwacu, bakayoboka
Tumurikir’ ab’ i wacu n’ ahandi,
Dushimishe Databuja, Yesu,
4
Ni dushaka kumurika dutyo,
Twizer’ Umukiza wadupfiriye,
Tumusab’ Umwuka Wer’ atunganye
Imitima yacu: tumurike !