Indirimbo ya 198 mu GUSHIMISHA
1
Umwami wacu, Yesu,
Ni we Tangiriro
Ry’ itorero yaremye
Mu mazi n’ ljambo
Yazanywe mw isi yacu
No kudukiz’ ibyaha,
Ngo tub’ Itorero rye
Yaguz’ amaraso
2
Itorero ni rimwe
Mu mok’ atar’ amwe;
Umwami waryo n’ umwe
Riramusanganira
Ifunguro ni rimwe
Ritung’ abaryo bose;
Rishim’ izina rimwe
N’ iry’ Umucunguzi
3
Yewe, kintu cyazanye
Ibice muri ryo,
Bikarisuzuguza
Abataririmo !
Nyamar’ abera baryo
Bahora bari maso,
Babwir’ Umwam’ ibyaryo
Ngw az’ arirengere
4
Mu byago biritera,
Rijya riruhurwa
No guteg’ amahoro
Mu bihe bizaza
Ryifuza kuzabona
Ibyiza byo mw ijuru,
Ni riva ku rugamba,
Rinesheje rwose
5
Kandi, rikiri mw isi,
Rifitany’ ubumwe
Na Dat’ Imana yacu
N’ abe bo mw Ijuru
Abo, bakiri mw isi,
Bafatanyaga na We
Nanjy’ umpe kuba nka bo,
Mbasange mw ijuru