Indirimbo ya 210 mu GUSHIMISHA

1
Nimuze, ngabo za Yesu,
Tujye mu ntambara!
Mwarobanuwe n’Umwami:
Mwese, mwiyereke !
Umugab’ araje :
Impanda bazivugije :
Nimuze, mwitabe!
2
Dor’ umugab’ uzigabye
Ni Yesu Krisito
Yanesheje wa mwanzi we
kubg’ umusaraba
Ndetse,
n’ intwaro ze
Yarazimwambuye
Twashobora kuneshwa se,
Yes’ aturwanira ?
3
Mwiyumanganye mu byago
Mugiye kubona
Murind’ imitima yanyu,
Itagwa mu gico
Intwari y’ Umwami
Ntiyita ku by’isi
Ni kw ijy’ imera ngw ibone
Kunesha Satani
4
Mutwar’ intwaro z’ Umwuka,
Ni zo zimukwiriye
Inkot’ ityay’ iboneye
N’ ijambo ry’ Imana
Muryemere mwese;
Ni ryo ribakiza
Muryizere mu mitima,
Ni ho muzatsinda



Uri kuririmba: Indirimbo ya 210 mu Gushimisha