Indirimbo ya 227 mu GUSHIMISHA

1
Ku rurembo rwa Dawid’ Umwami,
Kera harih’ uruhongore;
Umwan’ ahabikirwa na nyina
Mu muvure w’inka warimo
Uwo mwana ni we Yesu,
Kandi nyina yitwaga Mariya
2
Yaje mw is’ asig’ iWe mw’ ijuru,
Bamuraza mu ruhongore;
Kand’ uburiri bwar’ umuvure,
Nubwo yar’ Umwami wa bose
Umukiza wacu wera
Yabanye n’ aboroheje nka twe
3
Kand’ akir’ umwana, yubahaga
Ababyey ‘akabakorera;
Yabagandukiye muri byose;
Yabakundaga bihebuje,
Natwe, nubwo tur’ abana,
Tumere nka Yes’ uko yar’ ari
4
Yatubereye nk’ uworoheje,
Kand’ ari we Nyir’ imbaraga !
Yarakuraga nk’ abandi bana :
N’ icyitegererezo cyacu
We yababaranye natwe;
Bituma tunezeranwa na We
5
Uwo Mwana mwiza wo gukundwa
None ni W’ utegeka byose !
Azagaruka, twe tumubone,
Yes’ Umwami n’ Umucunguzi
Kand’ ashorera tw’ abana
Ngw’ atugeze mw ijuru, tubane
6
Azaboneker’ abamukunda,
Atakiri mu ruhongore;
Azab’ ari mw’ ijuru ku ngoma,
I buryo bg’ Iman’ ihoraho :
Tuzamwikubit’ imbere,
Tumusingizany’ iteka ryose



Uri kuririmba: Indirimbo ya 227 mu Gushimisha