Indirimbo ya 231 mu GUSHIMISHA
1
Umwana yavukiye
Mu murwa wa Dawidi
Ni we Yes’ Uwiteka
Yadusezeranije
Gusubiramo
Duhimbaz’ uwo munsi
Yesu yatuvukiye;
Tubyamamaze hose
Yuko haj’ umukiza
2
Habayehw abungeri,
Babona marayika,
Baratinya; na w’ ati:
Noneho, mutinyuke !
3
Ati: Krist’ Umukiza
Yaje mu gihugu cye;
Umuremyi wa byose
Yavukiye mw’ icumbi !
4
Mwana wera, w’ Imana,
Turagupfukamiye,
Tugushimira cyane
Yuk’ utujemo, Yesu !