Indirimbo ya 232 mu GUSHIMISHA
1
Munezero, Munezero,
Birori bishimisha !
Mu ndirimbo zo mw ijuru,
Dushyiremo n’ izacu
Yesu yaje kudukiza,
Tumuhawe n’ Uwiteka:
Munezero, Munezero,
Birori bishimisha !
2
Munezero, Munezero,
Imitim’ inezerwe !
Tumwitabe, tumwitabe,
Yes’aduhamagara
Dukunze kw’ aturokora,
Tureke kubirazika:
Munezero, Munezero,
Imitim’ inezerwe !
3
Munezero, Munezero,
Jyan’ ishimwe ku mana!
Amahoro n’ amahoro
Ni ko Intumwa zivuga
Yesu ni w’ uhira bose:
Twese tumuririmbire:
Munezero, Munezero,
Jyan’ ishimwe ku Mana !