Indirimbo ya 239 mu GUSHIMISHA

1
Nkuko ba banyabgenge
Barebye ya nyenyeri,
Bakayikurikira
N’ umunezero mwinshi,
Natwe twifuze dutyo
Kureb’ Umwami Yesu
2
Bo batebutse vuba
Gushak’ urwo ruhinja;
bararupfukamira,
Ni rwo Mwami w’ ijuru;
Natwe dushake Yesu
Twiboner’ Umukiza
3
Bah’ Umwan’ amaturo
Y’ igiciro kinini;
Baramurabukira,
Urut’ ab’ isi bose :
Natwe tugire dutyo,
Duhe Yes’ imitima
4
Yes’ Uwera w’ Imana,
Uturindir’ iteka
Mu nzira yaw’ ifunganye;
Hanyum’ uzatujyane
Mu bgami bgo mw ijuru,
Ah’ umwijim’ utaba
5
Abo mw ijuru bose,
Nta tabaza bifuza :
Ni Wowe mucyo waho
N’ izuba ritarenga
Yes’ uzatujyaneyo,
Tuguhimbaz’ iteka



Uri kuririmba: Indirimbo ya 239 mu Gushimisha