Indirimbo ya 248 mu GUSHIMISHA
1
Hafi y’ Umusaraba,
Aho ntura iteka,
Niho mperwa ku buntu
Amazi y’ ubugingo
Nirat’ umusaraba
kugez’ ubo nzaba
Mbony’ uburuhukiro
Hakurya y’ uruzi
2
Nahageze nshobewe,
Nsinzwe n’ urubanza,
Yesu arambabarira,
Angotesh’ urukundo
3
Mwami Yes’ unyibutse
Uwo musaraba
kugira ngo ngendere
Mu gicucu cyawo
4
Ni w’utuma nemera
Kwang’ iby’ isi rwose,
Kukw ari w’unkundisha
Yesu wamfiriye
5
Hafi y’ Umusaraba,
Ni ho ntur’iteka,
Ntegerej’ igihe cyo
Kwambuka rwa Ruzi
Uri kuririmba: Indirimbo ya 248 mu Gushimisha