Indirimbo ya 252 mu GUSHIMISHA
1
Yes’ Umucunguzi—Yashyizwe mu mva;
Yategerezaga—Igihe cye
Gusubiramo
Ku wa gatatu arazuka,
Az’ atsinz’ urupfu n’ Umubi:
Ava mu mwijima yabinesheje
Yimanye mw ijuru n’ abacunguwe
Yarazutse ! Yarazutse !
Tumushime ! Ariho !
2
Barindiy’ ubusa—Umwami wacu;
Bakingiy’ ubusa—Cya gituro
3
Ingoyi z’ urupfu—Yaraziciye,
Ntizamuheranye: —Yavuyemo !