Indirimbo ya 254 mu GUSHIMISHA
1
Nimureb’igitangaza:
wa munyamubabaro
yanesheje wa mugome;
Tumukomer’ amashyi:
Haleluya, Haleluya !
Tumwimike, n ‘umwami !
2
Tumuh’ ikamba ry’ ubwiza,
Ngo tumushengerere
Tumuh’ intebe y’ ubwami
Twese tuvuz’ Impundu:
Haleluya, Haleluya !
Ni we Nyir’ imbaraga !
3
Mwambur’ ikamba ry’ amahwa
BamwambItse baseka
Mwambik’ ikamba ry’ UbwamI,
Mwemere kw ar’ Umwami
Haleluya, Haleluya !
Tegeka, Nyir’ ingabo !
4
Vuz’ impundu, rangurura:
Yanesheje Satani
Ari mu twicarabami,
Tumukurir’ ubgatsi
Haleluya, Haleluya !
Ni We Mwami w’ abami