Indirimbo ya 257 mu GUSHIMISHA
1
ShImwa, Mukiza—-UtuzukIye !
Tuguhimbarize—-Ko wanesheje !
Imana yashatse, —-Mu gihe cyayo,
Gutsindish’ urupfu—-Umucunguzi
Gusubiramo
Shimwa, Mukiza—-Utuzukiye !
Tuguhimbarize—-Ko wanesheje !
2
Nimumurebe: —-Ni We, ni Yesu
Mwe gushidikanya: —-Ni We Shobuja !
Munezerwe mwese, —-Bantu b’ Umwami,
Nimuvuge, muti: —-Yatuzukiye !
3
Nta cyo ngitinya: —Yesu ntagIpfa
Ni We mpora nshima: -—N’ uw’ amahoro
Aramfash’ iteka; —-Arankomeza
Mu kubaho kwanjye, -—Nta cyo ngitinya