Indirimbo ya 262 mu GUSHIMISHA
1
Umva gusaba kwanjye,
Mwuka w’ Imbaraga !
Shyir’ ububasha bgawe
Mu mutima wanjye
Mwuka Wera, hishura
Ibyaha bindimo;
Mpesh’ ubugingo bushya,
Ibyaha bimvemo
2
Za mu mutima wanjye !
Mbese, nabaho nte,
Ntagufite ng’ umbemo?
Najya nizera nte ?
Mwuka, nyobora neza :
Nzajya nkwemerera;
Ump’ ubugingo bushya
N’ umutima mwiza
3
Ne kongera gutinya
Iby’ Umwanzi mubi,
Kuk’ ukunda kumfasha,
Ukampa kunesha
Mwuka, nyemez’ ibyawe
Mu mutIma wanjye;
Uwuzuz’ ubugingo
No kunesha byose !
Uri kuririmba: Indirimbo ya 262 mu Gushimisha