Indirimbo ya 288 mu GUSHIMISHA

1
Urukundo rwa Yesu
Nzi ko rwatugezeho
Rudukuraho rwose
Urubanza rwo gupfa
Gusubiramo
Yes’ arankunda, (x3)
Kuko yamfiriye
2
Abatari bahabwa
Ubugingo bw’ iteka,
Twihute tubabgire
Urukundo rwa Yesu
3
Nkuko yadukunz’ atyo,
Akadupfira twese,
Natwe dukunde dutyo
Abakiri mu byaha
4
Nuk’ ubg’ azagaruka,
Aje kwim’ ingoma ye,
Tuzumv’ ijwi ry’ Umwami,
Ati: Mwakoze neza



Uri kuririmba: Indirimbo ya 288 mu Gushimisha