Indirimbo ya 324 mu GUSHIMISHA

1
Mana Dat’ ukiranuka,
Ababatizwa none,
Ubah’ umugisha wawe,
Kand’ ubarind’ iteka;
Bahame mu bawe rwose,
Bagushimishe, Mwami,
Kandi babe mw itorero,
Bitez’ ubgami bgawe
2
Mwam’ isezerano ryabo,
Ngo baryibuk’ iteka,
Ubakomeze mu byawe
Kuko wabapfiriye;
Babeho mu byawe byiza,
Bagukunde mu kuri,
Kuko waje kubakiza,
Bemere gucungurwa
3
Mwam’ ubah’ Umwuka wawe,
Bakuyoboke rwose,
Ntibazatanire mw isi
Bakundane na bose ;
Babone no kwamamaza
Ibyiza byawe byose
Niho twese tuzahabwa
Ikamba ry’ ubugingo



Uri kuririmba: Indirimbo ya 324 mu Gushimisha