Indirimbo ya 326 mu GUSHIMISHA
1
Utuzanye hano gusangira
Igaburo ryera, Mwami Yesu;
Nuk’ uyu munsi mwiza,
Ngwin’ utwibutse yuko
Watubabarijwe, udupfira
2
Ur’ umutsima wera umanyurwa
N’ iyi vin’ isukwa bitwibutsa
ko mu mukumbi wawe
Ababigira nkana
Uzabibahora: bazacibwa
3
Nukw iri Gaburo ritwibutsa
Yuko wapfiriye kudukiza !
Dukiranuke twese,
Tuguhimbaze rwose:
Turakwihereje: utwimemo