1
Nezerwa cyane, wa si we;
Araje Shobuja !
Mwa bayibamo mwese mwe,
Musangwe mwinonosoye,
Nimumukingurire,
Mumwakir’ abiharire;
Kand’ ibyaremwe byose bimuhimbaze !
2
Nezerwa cyane, wa si we,
Ko yimy’ ingoma ye !
Mwa bantu mwe, twishimane,
Tunezerwe bihebuje
Namwe, bamarayika,
Turirimban’ ishimwe rye
Namwe misozi mwese, nimurangire !
3
Non’ ibitovu n’ amahwa
Nimubirimbure !
Twanizwe n’ ibicumuro
N’ intimba byatumezemo
Yes’ araturengera
Ngw abirandure muri twe,
Wa muvum’ awusimbuz’ umugisha we
4
Yazanywe no kuganz’ isi,
Ngo twes’ atwereke
Ishimwe n’ icyubahiro
Bituruka mu kwera kwe
No mu rukund’ afite,
Urw’ akund’ abacumuye
Tumuhimbaze : n’ Umukiz’ utangaje !